Itorero Angilikani ku Isi (Church of England) riri kwingingira iryo muri Uganda ko ridakwiye gushyigikira itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina riherutse gushyirwaho umukono na Perezida Yoweri Museveni.
Umukuru wa Angilikani ku Isi, Justin Welby, kuri uyu wa 9 Kamena 2023 yatangaje ko yandikiye “umuvandimwe we muri Kirisitu” uyobora Angilikani muri Uganda, Arikiyepisikopi Stephen Kaziimba, amugaragariza agahinda yatewe no kuba iri torero ryarashyigikiye iri tegeko.
Ati: “Mperutse kwandikira umuvandimwe wanjye muri Kirisitu, Arikiyepisikopi Stephen Kaziimba, mugaragariza agahinda n’uko mpangayikishijwe no kuba Church of Uganda ishyigikiye itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina. Nshyize iri tangazo hanze mbabaye kandi nkomeza gusengera ko mu matorero yacu haba ubwiyunge no mu bumwe bwa Angilikani.”
Welby yasobanuye ko azi amateka y’ubukoloni muri Uganda n’uburyo Abagande baburwanyije. Ariko ngo gusaba Angilikani ya Uganda kudashyigikira iri tegeko ntibivuze ko ari ukuyisaba kwakira imico yo mu burengerazuba bw’Isi.
Ati: “Ni ukubibutsa ko, nka Angilikani, twiyemeje kwita kuri bose kandi mu cyubahiro bakwiye nk’abana b’Imana.”
Umukuru wa Angilikani ku Isi yibukije Kaziimba ko iri torero ryose ryemeranyije ko ritazashyigikira amategeko ahana abaryamana bahuje ibitsina, gusa ngo si byo abo muri Uganda bakoze, akaba ari yo mpamvu yamugaragarije ko byamubabaje kandi bimuhangayikishije.
Ati: “Nta bisobanuro byo kuba ishami rya Angilikani ryashyigikira aya mategeko, mu myanzuro yacu nta gisobanuro, mu nyigisho zacu ntibirimo no mu butumwa bwiza dusangira ntibirimo.”
Welby avuga ko yasubiye mu myanzuro irebana n’inyigisho zijyanye n’amahitamo ashingiye ku bitsina n’urushako yafatiwe n’ihuriro rya Angilikani mu nama ya Lambeth yabaye mu mwaka w’1998, asanga nta ngingo n’imwe ishyigikira icyemezo cya Angilikani ya Uganda cyo gushyigikira itegeko rihana abatinganyi.
Ashingiye kuri izi mpamvu, Welby yasabye Arikiyepisikopi Kaziimba ko Angilikani yo muri Uganda yabitekerezaho, ikisubiraho, ikamagana iri tegeko mu rwego rwo gushyigikira agaciro k’ikiremwamuntu.