Umugore w’imyaka 27 y’amavuko yafatiwe mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge afite ibilo 70 by’urumogi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Kamena 2023, ni bwo inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zafatanye uyu mugore ibilo 70 by’urumogi bigizwe n’utubule 42.000.
Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko uyu mugore yakodeshaga inzu muri Kigali aho yabanaga n’umukozi we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher, yabwiye Igihe ko uyu mugore hari abandi bantu bakoranaga ndetse yagendaga arutanga ahantu hatandukanye.
Yagize ati “Ni byo yafashwe afatirwa ahitwa muri Gakoni muri Norvège, amakuru ahari n’uko yagendaga arutanga ahantu henshi.”
Yaboneyeho kuvuga ko batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, anaboneraho gusaba abaturage kubyirinda kuko byica ubuzima bikanakenesha ababyishoramo.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku biyobyabwenge bihambaye.