Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yavuze ko yifuza kubyara umwana w’umukobwa, ni nyuma yo kunyurwa n’imibyinire y’umukobwa wa Jay-Z na Beyoncé.
Ubwo Beyoncé yari mu bitaramo byo kumenyekana Album ye nshya aheruka gusohora yise “Renaissance”, yagiye agaragara ari kumwe n’imfura ye y’umukobwa, Blue Ivy w’imyaka 11. Ni ibitaramo byagenzegurutse ibihugu bitandukanye by’u Burayi nk’u Bwongereza, u Bufaransa, Sweden n’u Bubiligi.
Muri ibi bitaramo akaba yaragiye yifashisha cyane uyu mukobwa we n’umuraperi Jay Z, akaba ari umwe mu babyinnyi bamufashaga ku rubyiniro. Binyuze mu mashusho yagiye hanze, agakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, uyu mwana yatangariwe cyane n’abantu benshi bitewe n’ubuhanga afite mu kubyina.
Beyoncé mu mashusho aheruka gushyira kuri Instagram, yavuze ko atewe ishema na we.
Ati “Umwana wanjye w’imfura. Ntewe ishema nawe kandi nishimira kuba ndi mama wawe. Uduha ibyishimo bisendereye, mumalayika wanjye.”
Aya mashusho yageze no mu Rwanda maze Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly avuga ko uyu mukobwa atumye yumva yabyara na we umwana w’umukobwa.
Ati “Ndashaka umwana w’umukobwa ubu. Ibi bintu biteye ubwuzu kubireba.”
Muri 2008 nibwo Beyoncé Giselle Knowles-Carter wamamaye nka Beyoncé mu muziki yashakanye n’umuraperi Shawn Corey Carter [ Jay – Z] ubu bafitanye abana babatu.