Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yemeje ko afite umukunzi n’ubwo atifuza kumutangazaho byinshi.
Uyu muhanzi ukunzwe na benshi biganjemo ab’igitsina gore, ni kenshi abantu bagiye bifuza kumenya uruhande rwe ahagazeho mu rukundo ariko ntibikunde kuko icyo kibazo inshuro zose yakibajijwe atifuzaga kugira icyo abitangazaho.
Ku nshuro ya mbere Israel Mbonyi akaba yemereye ikinyamakuru ISIMBI ko ubu ari mu munyenga w’urukundo nubwo atigeze yifuza guhishura izina ry’umukobwa bakundana.
Ati “ubuzima bwo kuba nta mukunzi cyangwa ahari, uwazakugusubiza se atari kuri camera? Ibintu by’urukundo hari umwanzuro nabifatiye, ni wo ngiye kukubwira mbone kukigusubiza, kera nigeze gutekereza ko nzibera padiri, mbitekereza numvaga ntashaka kujya mu bindi bintu bitajyanye no gukorera Imana.”
“Muri ibi bihe ibintu by’urukundo mba numva nifuza kutabivugaho, ayo matsiko rwose reka nyamarire hano, nzabivugaho tutari kuri camera, ariko uzi n’ibindi mfite umukunzi, mfite umukunzi rwose. “
Israel Mbonyi akaba yitegura kumurika Album ye ye 5 izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka ni mu gihe tariki ya 11 Kamena 2023 azataramira mu Bubiligi.