Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa, Gen Li Shangfu, yahanuye ibyago bikomeye igihugu cye nikiramuke kirwanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’umunsi umwe ubwato bw’intambara bw’ibihugu byombi habuze gato ngo bugonganire hafi ya Taiwan.
Kuwa Gatandatu nibwo ubwato bw’intambara bwa Amerika bwari bugonganye n’ubw’Abashinwa habura gato, aho Amerika yavuze ko byaturutse ku bwato bw’Abashinwa butubahirije amategeko mpuzamahanga yo kugenda mu mazi.
Amerika ivuga ko byasabye abari batwaye ubwato bwayo kugenda gahoro no kwigengesera kugira ngo batagongana n’Abashinwa.
Ubwato bw’intambara bw’Abanyamerika bwari buri mu myitozo isanzwe bafatanya n’Abanya-Canada, mu gihe u Bushinwa bwo bubashinja ubushotoranyi dore ko ayo mazi bari bagonganiyemo ari mu bilometero bike uvuye ku butaka bw’u Bushinwa.
Abasesenguzi batandukanye bagaragaje ko uko guhangana gukomeje hagati y’ibihugu byombi, gushobora kuvamo intambara.
Impamvu ni uko Amerika ikomeje gufasha no gushyira intwaro zikomeye muri Taiwan no hafi yayo, mu gihe u Bushinwa bufata Taiwan nk’intara yayo ifite imiyoborere yihariye, Amerika itagomba kuvogera uko ishaka.
Amerika yo ishaka ko Taiwan yigenga ikaba igihugu ukwayo, ibintu u Bushinwa bidateze kubaho.
Minisitiri w’ingabo w’u Bushinwa, Gen Li Shangfu, uri mu nama yiga ku mutekano muri Singapore, yavuze ko ubushotoranyi Amerika irimo batazabwihanganira, gusa agaragaza ko bigeze aho ibihugu byombi birwana, byaba ari ‘ishyano’.
Shangfu yavuze ko Amerika ishaka intambara, ibintu ashimangira ko biteje umutekano muke, ko icyabera cyiza impande zombi ari ukumvikana bagakemura ikibazo mu mahoro.
Yashimangiye ko igihugu cye kitazemera ko Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo bivogera umutakeno wo mu mazi w’u Bushinwa byitwaje ko biri mu myitozo.
Ati “Nta wabihakanye ko gushwana gukomeye hagati y’U Bushinwa na Amerika bizageza isi ku ishyano rikomeye”.
Taiwan iri mu bilometero 160 uvuye ku butaka bw’u Bushinwa, ari nacyo gituma u Bushinwa bukomeza kuyitsimbararaho ku nyungu z’umutekano wayo.
U Bushinwa bubona umubano wa Taiwan na Amerika uteje impungenge by’umwihariko kwemerera ingabo za Amerika kuhashyira ibirindiro n’intwaro zikomeye.
Taiwan kandi ni ingenzi cyane ku bukungu bw’Isi kuko byinshi mu byuma byifashishwa mu gukora telefone na mudasobwa ku Isi bituruka mu nganda ziri muri Taiwan.